Ibiganiro biheruka guhuriza hamwe inzego zitandukanye zirimo Sosiyete Sivile n’izindi ku wa 12 Kanama, basuzumiye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga nk’uko ikinyamakuru New Business Ethiopia yabitangaje.
Iri tegeko riteganya ko gusabiriza n’uburaya bikorerwa ku mihanda yo muri uwo murwa mukuru bifatwa nk’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Mu minsi ishize ubu buyobozi bwashyizeho ikigega kigamije guhindura imibereho y’abantu babarirwa mu bihumbi b’inzererezi mu mihanda ya Addis Abeba.
Imibare igaragaza ko habarurwa abasaga ibihumbi 50 biganjemo abana bari munsi y’imyaka 18 barimo abakora uburaya, abasabiriza n’izindi nzerereza muri uwo mujyi. Byagaragaye ko 92% baturuka mu bindi bice bitari ibya Addis Abeba

Ibitekerezo 0