Izi ngabo zazengurukijwe uyu mujyi ku wa 02 Nyakanga 2021, zishorewe n’ingabo za TPLF ndetse n’abaturage ba Tigray bazivugirizaga induru, bamwe bazituka, abandi bazivuma ngo nizo zatumye aka gace kazamo intambara, ibihumbi by’abaturage bigahunga, bamwe bagapfa abandi bakicwa n’inzara.
Fr24 News dukesha iyi nkuru yatangaje ko abasirikaree benshi bagendaga bubitse imitwe, harimo abakomeretse bapfutse ndetse n’abandi batashoboraga kugenda bari bahetswe ku dutanda duto.
TPLF yakoze ibi mu rwego rwo gusebya Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Abiy Ahmed, uherutse gutangaza ko ingabo ze zitatsinzwe, ahubwo ko zabaye zihagaritse imirwano by’igihe gito kugira ngo umubare w’abaturage bari mu byago ugabanuke.
Ingabo za Leta zafashwe zakoze urugendo rw’iminsi ine ziva mu nkambi zari zafatiwemo zijyanywa muri gereza nkuru y’intara ya Tigray iherereye mu Majyaruguru y’umujyi wa Makelle.
Umwe mu baturage bari bashungereye yagize ati “Aba basirikare bose bagerageje kutwica, ariko abasirikare bo muri Tigray batugiriye impuhwe baraturengera. Ntewe ishema n’abasirikare bacu.”
Umuyobozi wa TPLF, Debretsion Gebremichael, yavuze ko ingabo ze zafashe abasirikare ba leta barenga 6.000. Gusa bakaba bateganya kurekura abasirikare bato mu minsi ya vuba naho abasirikare bakuru bakabagumana.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko muri aka gace abaturage barenga 350.000 bishwe n’inzara ndetse bakeneye ubutabazi bwihutirwa, mu gihe abandi barenga 900.000 nabo bari mu cyiciro cy’abashonje bakeneye kugobokwa n’abagiraneza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!