00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Leta ya Sudani y’Epfo yanze gusinya amasezerano y’amahoro

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 17 August 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yanze gusinya amasezerano y’amahoro ategerejweho kugarura agahenge mu gihugu ayoboye, mu muhango waberaga i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2015.

Umuhuza uhagarariye Umuryango wa guverinoma z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Igad, Seyoum Mesfin, yabwiye itangazamakuru ko umuyobozi w’inyeshyamba wanahoze ari Visi Perezida, Riek Machar, yasinye ku masezerano y’amahoro, ariko abahagarariye leta ya Salva Kiir barifata, basaba iminsi 15 yo kuyasuzuma neza ngo bazagaruke gusinya.

BBC ivuga ko uyu muhuza yakomeje avuga ko uyu ari “Umunsi ukomeye mu rugendo rukataje rwo gushakira amahoro Sudani y’Epfo”, n’ ubwo amasezerano y’amahoro atasinywe mu buryo bwuzuye.

Uretse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ibi biganiro byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Yoweri Kaguta Museveni, Uhuru Kenyatta, Salva Kiir, Omar Al Bachir na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Ibikubiye muri ayo masezerano ntibyatangajwe, ariko ngo ukutumvikana gushingiye ahanini ku buryo ubutegetsi buzasaranganywa mu gihe hazaba hashyizweho guverinoma y’inzibacyuho.

Abahuza muri iki kibazo baheruka kubwira impande zumvikanishwa ko mu gihe cyose bananirwa kugera ku masezerano y’amahoro kuri uyu wa mbere, bazafatirwa ibihano k urwego mpuzamahanga.

Sudani y’Epfo ni cyo gihugu cyabonye ubwigenge nyuma y’ibindi muri Afurika, mu mwaka umwe ushize, ariko mu myaka 60 ishize, igera kuri 42 kiyimaze mu ntambara.

Kuva imirwano yakubura muri icyo gihugu mu mwaka wa 2013, abantu basaga ibihumbi icumi bamaze kwicwa naho abasaga miliyoni ebyili bo bavanywe mu byabo.
Indi nkuru mwasoma: U Rwanda rwitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Sudani y’Epfo: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-isinywa-ry


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages