Ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020, nibwo ingabo za Leta n’izo mu gace ka Tigray zakozanyijeho nyuma y’igihe zirebana nabi.
Nyuma y’uko Abiy Ahmed agiriye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu 2018 yatangiye guca intege umutwe wegamiye ku gace ka Tigray, aho yanashinjaga abayobozi b’aka gace ruswa no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri w’Intebe Abiy yavuze ko yategetse ingabo za leta gutera uyu mutwe wa TPLF nyuma yo kubona ko watangiye kurenga umurongo zikagaba igitero ku birindiro by’ingabo za Leta ku wa 4 Ugushyingo 2020.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, yagize ati “Gukora ibyaha ndetse n’akarengane n’ibintu bisanzwe kuri TPLF.”
Yongeraho ati “Imirambo y’abasirikare barashwe yasanzwe iboshye amaguru n’amaboko.”
Minisitiri w’Intebe Abiy yavuze ko kandi ingabo za Leta zamaze kubohora agace ka Mai-kandra kanabereyemo ubwo bwicanyi. Kuri ubu guverinoma yamaze gushyiraho uwari uyoboye Intara yo muri Tigray, Mulu Nega Kahsay nk’umuyobozi w’agace kose.
Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty, watangaje ko ubwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo ku wa 9 ugushyingo bwahitanye abarenga amagana mu Mujyi wa Mai-Kadra uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Intara ya Tigray, aho byagaragajwe n’amashusho yerekanaga imirambo ndetse n’inkomere zinyanyagiye ahantu hose.
Yavuze ko ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’abakozi batigeze bivanga na gato muri ayo makimbirane.
Mu itangazo ryayo, Amnesty yatangaje ko ngo izi ngabo za TPLF zari zifite ibyuma, imipanga ndetse n’intwaro.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko abaturage bo mu Majyaruguru ya Ethiopia barenga ibihumbi amagana bamaze kwambuka umupaka berekeza muri Sudan aho bazacumbikirwa mu nkambi y’impunzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!