Abiy yabwiye CGTN ko Abanya-Ethiopia bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, ahubwo imbogamizi bafite ari abanyamahanga bakomeje kubyivangamo.
Yagize ati "Hari ukwivanga kwinshi ku mpande zose, birakomeye cyane. Abaturage bumve ko ubusanzwe twe twifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo."
Abiy yavuze ko icyo bashaka ari uko TPLF yubahiriza amategeko aho kwitwara nk’umutwe ushaka gukora ibyawo, ukwawo.
Guhera mu cyumweru gishize, muri Afurika y’Epfo habereye ibiganiro bigamije kumvikanisha impande zombi byari biteganyijwe ko bisozwa ku Cyumweru.
Ntabwo ibiganiro byasojwe ahubwo byarasubitswe, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukaba watangaje ko bizakomeza mu gihe kiri imbere.
Nubwo ibiganiro byatangiye, imirwano irakomeje hagati y’ingabo za Leta na TPLF mu ntara ya Tigray, imaze imyaka ibiri irimo imvururu.
Imibare ya Loni igaragaza ko kuva imirwano yongere kubura, abaturage basaga ibihumbi 570 bavuye mu byabo mu duce twa Tigray, Amhara na Afar, kandi ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko kubagezaho ibyangombwa nkenerwa bigoye.
Iyi ntambara yatangiye mu Ugushyingo 2020 nyuma y’uko Guverinoma ya Abiy ishinje abanya-Tigray kwivumbura kuri Leta no kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare.






Ibitekerezo 0