00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Ishyaka TPLF

Yanditswe na

​Dusabemungu Ange de la Victoire​

Kuya 18 February 2015 saa 12:54
Yasuwe :

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ishyaka TPLF (Tigrayan People’s Liberation Front) rimaze, Perezida Paul Kagame yatangaje ko Meles Zenawi wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia ari intwari igomba kwibukwa na buri wese.

TPLF ryatangiye ari umutwe wa Politiki uharanira kubohora abaturage ba Tigre muri Ethiopia nyuma riza kuba ishami ry’Ishyaka riharanira impinduka muri iki gihugu (EPRDF) , kuri akaba ari naryo riri ku butegetsi.

Meles Zenawi ni umwe mu bifatanyije n’umutwe wa politiki TPLF utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho muri Ethiopia kuva mu myaka ya za 70.

Mu mwaka w’1989 Meles Zenawi yabaye Umuyobozi Mukuru wa TPLF ndetse akomatanya iyo mirimo no kuyobora ishyaka ryaharaniraga impinduka mu baturage ba Ethiopia (EPRDF).

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida Kagame dukesha urubuga rwaryo rwa Twitter rw’iryo shyaka, yagize ati “Meles Zenawi ni intwari yibukwa na buri wese”, ati “U Rwanda rwishimira kuba umuvandimwe n’umufatanyabikorwa wa Ethiopia kandi rubifurije amahirwe ku hazaza hanyu. Harakabaho TPLF, Harakabaho Ethiopia, Harakabaho Africa.”

Mu bandi bitabiriye ibyo birori harimo Perezida Omar Hassan Al Bashir wa Sudani wavuze ko ababajwe no kuba bizihiza iyo sabukuru Meles Zenawi adahari.
Meles Zenawi yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuwa 21 Kanama 2012.

Zenawi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda, dore ko mu mwaka wa 2009 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora, yahawe imidari y’ishimwe irimo “Uruti” ruhabwa abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’”Umurinzi” nk’uwagize uruhare mu kurwanya Jenoside.

Andi mafoto kanda hano

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages