Ni mu gihe ibikorwa byo gushakisha abaguye muri iyi mpanuka bikomeje. Abagera ku 150 ni bo bivugwa ko bari bari aho yabereye.
Kugeza ubu bamwe mu bitabye Imana batangiye gushyingurwa nk’uko inkuru ya BBC ibitangaza.
Ikimoteri cy'ibishingwe cyagwiriye abantu kimaze imyaka isaga 50 kimenwamo ibishingwe n’abatuye umujyi wa Adis Ababa bagera kuri miliyoni enye.
Polisi yatangaje ko abapfuye ari bamwe mu baturage bahaturiye bari barimo gutoragura ibisigazwa bajya kugurisha n'abandi biberaga mu buryo buhoraho muri icyo kimoteri.
Ethiopia irashaka gushyiraho ikiriyo cy’iminsi itatu yo kunamira abahitanywe n’iyi mpanuka, ndetse ubutegetsi bwamaze kwimura abaturage bagera kuri 350 bari baturiye iki kimoteri.
Abatabazi barimo gukoresha imashini zicukura hashakishwa ababa bararengewe n’ibishingwe.Hubakwaga uruganda rubyaza ibishingwe ingufu z’amashanyarazi, rwa mbere muri Afurika.





Ibitekerezo 0