Iyi ntambara yatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize, abaturage barenga miliyoni eshanu bagizweho ingaruka na yo ku buryo bakeneye ubufasha kugira ngo bakomeze kubaho. Abarenga ibihumbi 50 bamaze guhungira muri Sudani mu gihe ibihumbi 900 by’abaturage bishobora kugira ikibazo cy’inzara, naho abana barenga ibihumbi 100 bakagira ikibazo cy’imirire mibi.
Ku ruhande rumwe, Leta ya Ethiopia imaze gutakaza arenga miliyari 2$ muri iyi ntambara, kandi birasa nk’aho itaragera ku musozo kuko ingabo z’iki gihugu ziherutse gusaba abasore n’inkumi babishoboye kwinjira mu gisirikare, ndetse na Minisitiri w’Intebe Ahmed akaba yarasabye abaturage kurwanya TPLF mu buryo bwose bushoboka.
Ku rundi ruhande, iyi ntambara yamaze gusatira utundi duce duturanye na Tigray turimo Ahmara na Afar, mu gihe umutwe wa Oromo Liberation Army, ukorera mu gace ka Oromo kari mu Majyepfo ya Ethiopia, na wo wamaze gutangaza ko ushyigikiye ibikorwa by’Aba-Tigray, ku buryo hari ubwoba ko na wo ushobora gutangiza intambara ku ngabo za Leta.
Ethiopia ni igihugu kigizwe n’amoko atandukanye kandi ugasanga buri bwoko bufite ingabo zabwo, ku buryo hari ubwoba ko mu gihe ibintu byakomeza gutya, bishobora kuzavamo intambara karundura y’amoko ishobora no kuganisha kuri Jenoside.
Guterres yavuze ko impande zombi zikwiye guhagarika imirwano kugira ngo abakora ibikorwa by’ubutabazi babone uko bagera ku baturage. Ku rundi ruhande, ubukungu bwa Ethiopia bukomeje kuzaharira muri iyi ntambara kuko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wamaze guhagarika inkunga ugenera icyo gihugu, mu gihe u Bufaransa na bwo bwamaze guhagarika inkunga ya gisirikare bwahaga Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!