00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Urugomero rwa mbere runini muri Afurika rwafunguwe

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 20 February 2022 saa 07:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yafunguye ku mugaragaro urugomero rwa mbere ruzaba rutanga umuriro mwinshi ku mugabane wa Afurika, umunsi ruzaba rwuzuye rwose.

Uru rugomero rwiswe Grand Ethiopian Renaissance Dam rwubatswe ku kugezi wa Nil Bleu.

Nubwo rwatashywe, haracyari imirimo itaruzura kuko ruzuzura neza mu 2024.

Kugeza ubu uru rugomero ruri gutanga megawati 375 mu gihe nirwuzura ruzaba rutanga megawati 5000. Bizatuma umuriro Ethiopia yari ifite wikuba kabiri.

Kubaka uru rugomero byatangiye mu 2011, rukaba rwarateje ubwumvikane buke hagati ya Ethiopia n’ibindi bihugu bihurira kuri Nil nka Misiri na Sudan.

Ibyo bihugu byavugaga ko bifite impungenge z’uko kuzuza urwo rugomero amazi bizagabanya ayabageragaho dore ko byinshi bicungira kuri uwo mugezi.

Abiy Ahmed yafunguye uru rugomero ari kumwe na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ni we wafunguye uru rugomero
Uru rugomero nirwuzura neza ruzaba ari urwa mbere runini muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages