Ni nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bwatanzwe mu kwezi gushize, ko ibihe bidasanzwe byakurwaho.
Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo hemejwe ko muri Ethiopia hashyirwaho ibihe bidasanzwe nyuma yo kunga imbaraga kw’imitwe irwanya Leta irangajwe imbere na TPLF yo mu Majyaruguru.
Kugeza ubu Guverinoma ivuga ko umutekano wagarutse mu duce twinshi kandi igasubiza inyuma abarwanyi bari bari kwerekeza mu murwa mukuru Addis Abeba.
Nubwo umutekano bivugwa ko wagarutse, hashize iminsi humvikana ibitero bya hato na hato by’inyeshyamba ku ngabo za Leta mu gace ka Afar kegeranye na Tigray.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!