Ababivuze beretse Reuters amashusho y’abakomeretse bajyanywe mu bitaro barimo n’abana ndetse bavuga ko inzego za leta zemeje iyo mibare y’impfu.
Ahagabwe igitero ni mu kigo cy’amashuri giherereye mu Mujyi wa Dedebit uri mu Ntara ya Tigray mu Majyaruguru ya Ethiopie ariko ntibiremezwa mu buryo bweruye.
Ingabo za leta zihanganye n’Abarwanyi ba TPLF iyobora Tigray bahakanye kenshi ko batagaba ibitero ku baturage.
Kuva mu mpera ya 2020 iyo ntambara yaba, ababarirwa mu bihumbi bahasize ubuzima abandi bava mu byabo.
Yashojwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Dr Abiy Ahmed, wavugaga ko abarwanyi ba TPLF bamusuzuguye akaba ashaka kubanyaga Tigray.
Baje kumuganza nabo basatira Addis Ababa bavuga ko bashaka kumuhirika ku ntebe, abonye bikaze yambarira urugamba abanza kujya kubasubiza inyuma abona kugaruka mu biro.
Hari hashize igihe gito bisa naho hagarutse agahenge ndetse abayobozi bo muri Tigray bari bafashwe bugwate barekuwe.
Minisitiri Dr Abiy yari yatangaje ko ashaka ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanya-Ethiopie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!