Umuyobozi w’ibikorwa by’ubutabazi mu bitaro byo muri uyu mujyi, yatangaje ko abantu batanu barimo n’umugore wari ufite inda y’amezi icyenda bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Ayder naho abandi batatu bajyanwe mu bitaro bya Mekelle.
Iki gitero cyabaye ahagara saa yine n’igice zo muri iki gihugu hafi y’ibitaro bya Mikelle nk’uko BBC yabitangaje.
Igisirikare cya Ethiopie, Col Getnet Adane, yahakanye kugira icyo avuga kuri iki gitero.
Agace ka Mekelle gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 500.
Uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi, Mesfin Industrial Engineering PLC, rwangijwe n’iki gitero ndetse inzu ebyiri z’ububiko bw’amapine na zo zahiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!