Iri tsinda ry’abaganga ryasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole, mu Mujyi wa Addis Ababa ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2020, riri kumwe n’ibikoresho byinshi by’ubuvuzi bizifashishwa mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Lia Tadesse na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Redwan Hussien ba Ethiopie bakiriye iri tsinda ry’abaganga, bavuze ko kohereza abaganga n’ibikoresho ari ikimenyetso cy’ubucuti n’ubufatanye birambye hagati y’u Bushinwa na Ethiopie.

Umubano n’ubuhahirane hagati y’u Bushinwa na Ethiopie bimaze imyaka 50.

Gahunda yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus n’ingaruka za yo ku Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ikwiye kwitabwaho n’ibihugu byose kandi hagashingirwa ku bufatanye bukomeye.

Kugeza ubu u Bushinwa bwatangiriyemo iki cyorezo, ibikorwa bitandukanye byongeye gusubukurwa nyuma y’amezi hafi atatu ubuzima busa n’ubwahagaze; mu gihe nyamara mu bindi bice by’Isi nk’u Burayi na Amerika ho ibibazo bikomoka kuri Coronavirus bikomeje kwiyongera.

Kugera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2020, abamaze kwandura Coronavirus ku isi basaga 2 172 030, abitabye Imana bo basaga 146 200, mu gihe abakize iki cyorezo bo basaga 554 230.

Itsinda ry'abaganga 12 baturutse mu Bushinwa ryaje gufasha Ethiopie guhangana na COVID-19
Itsinda ry'abaganga 12 baturutse mu Bushinwa ryaje gufasha Ethiopie guhangana na COVID-19
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Lia Tadesse na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Redwan Hussien ba Ethiopie ni bo bakiriye iri tsinda ry’abaganga
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Lia Tadesse na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Redwan Hussien ba Ethiopie ni bo bakiriye iri tsinda ry’abaganga
Ibikoresho by'ubuvuzi byoherejwe na Leta y'u Bushinwa bibarirwa mu matoni
Ibikoresho by'ubuvuzi byoherejwe na Leta y'u Bushinwa bibarirwa mu matoni