Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus akomoka muri Tigray akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ubuzima muri Guverinoma ya Ethiopie. Ashinjwa kwivanga mu bibazo by’igihugu cye birimo n’iby’umubano gifitanye na Eritrea.
Guverinoma yatanze impuruza ko Dr Tedros ashobora kwangiza isura y’umuryango mpuzamahanga ahagarariye nk’uko BBC yabitangaje.
Mu byo azizwa harimo ko muri iki cyumweru yavuze ko imibereho yo muri Tigray, agace kashegeshwe n’intambara, bumeze nk’ubw’ikuzimu aho yashinje Guverinoma kubangamira ibikorwa byo kugeza imiti muri aka gace.
Mbere Ethiopie yari yashinje Dr Tedros gushyigikira inyeshyamba za Tigray mu bikorwa by’intambara nubwo we yabihakanye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!