00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU irafatira ingamba abitwaza amabuye y’agaciro bagafasha imitwe yitwaza intwaro

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 20 May 2015 saa 07:23
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi igiye gufatira ibyemezo abatera inkunga imitwe yitwaza intwaro mu karere k’ibiyaga bigari bitwaje ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, i Strasbourg mu Bufaransa hateraniye inama y’Inteko rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, igamije kungurana ibitekerezo nyuma hagashyirwa umukono ku mushinga w’Itegeko ugamije guca isano hagati y’amabuye y’agaciro n’inkunga ihabwa imitwe yitwaza intwaro.

Infos Grands Lacs itangaza ko ibyo bigamije guhwitura sosiyete zicukura amabuye y’agaciro, iziyacuruza n’iziyahindura zikayakoramo ibindi bintu, zikajya zigaragaza neza inkomoko z’ayo mabuye y’agaciro hagamijwe kureba niba atari ayacukuwe mu duce turimo intambara.

Ibyo ngo bizafasha mu guhagarika gutera inkunga imitwe yitwaza intwaro n’ibikorwa bya yo bibi, nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa nk’intwaro mu ntambara cyane cyane mu Karere k’ibiyaga bigari.

N’ubwo byakomeje kurwanywa n’abadepite mu itsinda ry’abasosiyalisiti n’abademokarate, ndetse n’Imiryango Itegamiye kuri Leta, byitezwe ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugiye gushyiraho ubundi buryo bwo kurwanya icyiswe “Minerais du sang”.

Intego y’uwo mushinga w’Itegeko, watangiye gusobanurwa mu 2014 na Komisiyo y’u Burayi, ni ukwirinda ubushishozi buke bwatuma amasosiyete acukura amabuye y’agaciro yijandika mu bucukuzi butemewe n’amategeko mu duce twiganjemo umutekano muke, kimwe no guhuza imirimo yabo no gutera inkunga imitwe yitwaza intwaro.

Muri Afurika haturuka 30% by’amabuye y’agaciro acuruzwa ku Isi, akaba agize 24% by’umusaruro w’ibikomoka kuri uwo mugabane, ariko kandi hakaba ari na ho harangwa ibikorwa by’umutekano muke cyane cyane ahaturuka ayo mabuye y’agaciro.

Kuva mu 2002, inzobere za Loni ntizahwemye kuvuga ko hari isano ya hafi hagati y’amakimbirane n’umutekano muke muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages