Kuri uyu wa Gatanu, umuyobozi muri EU yatangaje ko iri kugerageza gukura abasivile bayo muri uyu mujyi ufite ibyago byinshi byo kurushaho kwibasirwa n’umutekano muke. Ati “Turimo kugerageza ibishoboka byose ngo dukuremo abantu bacu.”
Yavuze ko EU n’ibindi bihugu birindwi bifite ambasade I Khartoum bizakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe n’igihe gikwiye cyo gukuramo abo benegihugu.
Kuva imirwano yatangira muri Sudani mu minsi itandatu ishize abakozi bane b’Umuryango w’Abibumbye bamaze kwicwa.
Abantu barenga 400 bamaze kwicwa ndetse ababarirwa mu bihumbi barakomeretse. Ingabo z’igihugu ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe witwara gisirikare uyobowe n’umwungirije, Mohamed Hamdan Daglo ni zo zihanganye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!