Ndirakuboca n’abandi bayobozi batandukanye mu Burundi bari barafatiwe ibihano mu 2015 nyuma y’imvururu zakurikiye manda ya gatatu y’uwari Perezida Pierre Nkurunziza.
Ndirakobuca wari umujyanama wa Nkurunziza mu by’umutekano ashinjwa uruhare mu guhohotera abataravugaga rumwe n’ubutegetsi muri izo mvururu. Mu kwezi gushize nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yamugize Minisitiri w’Intebe, asimbuye Alain Guillaume Bunyoni.
Mu bandi EU yakuye ku rutonde rw’abafatiwe ibihano harimo Bizimana Godefroid wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Burundi mu 2015 na General Leonard Ngendakumana wari mu bashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!