Ni ubutumwa bwa Josep Borell ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano muri EU, bwagejejwe mu nteko ishinga amategeko na Jutta Urpilainen ku wa 27 Gashyantare 2024.
Jutta usanzwe ari Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, yamenyesheje abagize Inteko ko uyu muryango uhangayikishijwe n’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru n’ibikorwa by’urugomo rukorerwamo n’ubuhunzi iri gutera.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, tariki ya 21 Gashyantare 2024 yatangaje ko kugira ngo ikibazo cyo muri Kivu y’Amajyaruguru gikemurwe, hadakenewe ingamba za gisirikare, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bya politiki bidaheza.
Jutta yatangaje ko EU ishyigikiye ubutumwa bwa Faki, agira ati “Dushyigikiye ubutumwa bwa Perezida wa Komisiyo ya AU bwo ku wa 21 Gashyantare: nta gisubizo cya gisirikare gikenewe kuri iki kibazo. Ibiganiro bya politiki byonyine ni byo byakemura imizi y’umutekano muke no kubura kw’ituze.”
Komiseri wa EU kandi yagaragarije abagize Inteko y’uyu muryango ko igikwiye ari ukubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, yongeraho ko ubusugire, ubumwe n’ubwigenge bw’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bukwiye kubahwa.
Ati “EU ishimangira ko ishyigikiye n’imbaraga ibiganiro bya Luanda na Nairobi, igasaba ko bisubukurwa vuba. Imirongo yashyizweho igomba kubahirizwa, inzego zishinzwe ubugenzuzi zikongera zigakora.”
Ubu butumwa bwa Borell bugejejwe mu Nteko ya EU, mu gihe Leta RDC yaheje M23 mu biganiro bya Nairobi byatangiye muri Mata 2022. Ubutegetsi bw’iki gihugu kandi bwaratsembye, buvuga ko budashobora guhurira n’intumwa z’uyu mutwe i Luanda.
Mu gihe intambara ikomeje, M23 ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza kugirana ibiganiro na Leta ya RDC. Komiseri wa EU yatangarije Inteko ko ari ngombwa ko uyu mutwe uhagarika imirwano, ukarambika intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!