00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yasabye Uganda kurekura abafunzwe binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 February 2022 saa 12:59
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wandikiye Guverinoma ya Uganda uyisaba kurekura vuba na bwangu abafunzwe binyuranyije n’amategeko bose, ikanakurikirana abijanditse mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bakabiryozwa.

Iyo baruwa yo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2022, yanditswe ku bufatanye n’intumwa za Australie, u Bubiligi, Danemark, u Bufaransa, Irelande, u Butaliyani, u Buholandi ndetse na Suède muri Uganda.

Handitswemo ko inzego n’imiryango bitandukanye byakomeje kugaragaza ihohoterwa, itotezwa, ikandamizwa, ifungwa rinyuranyije n’amategeko, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no kuburirwa irengero bya hato na hato bimaze igihe kinini bigaragara muri icyo gihugu.

Raporo iheruka ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Uganda na yo yarabigaragaje. Yerekanye ko polisi ikoresha ingufu z’umurengera, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugahonyorwa, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu baterwa ubwoba abandi bakigirizwaho nkana.

EU yavuze ko ibyo bikorwa biteye impungenge kimwe n’Abanya-Uganda kuko uko bukeye n’uko bwije bigenda byiyongera.

Abantu baratwarwa n’inzego z’umutekano ariko bagafungirwa ahatazwi kandi ntibagezwe imbere y’inkiko ngo bahabwe ubutabera mu gihe cyagenwe.

Uretse kuba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu, EU yavuze ko ari no kunyuranya n’amategeko ya Uganda, ay’Akarere na mpuzamahanga kimwe n’amateka yashyizweho na Perezida w’icyo gihugu.

Ibaruwa yakomeje iti "Inzego bireba muri Uganda zikwiye gukora iperereza ryimbitse vuba na bwangu ku bahohotewe bose. Abo bajyanwe ahatazwi bakwiye kurekurwa byihuse cyangwa bakagezwa imbere y’ubutabera kandi abahonyoye amategeko ya Uganda bagomba kubiryozwa buri wese ku giti cye."

Ibikorwa by’ihohoterwa no gukandamiza abaturage muri Uganda bimaze igihe bivugwa ko bigirwamo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu gisirikare (CMI) ifatanyije na Polisi.

Gen Abel Kandiho wayoboraga CMI (mu kwezi gushize yakuwe kuri uwo mwanya) yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihano biri mu rwego rw’ubukungu mu mpera za 2021, ashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

EU yasabye Uganda kurekura abafunzwe binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages