00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yatangiye gucyura indorerezi zayo zagombaga gukurikirana amatora mu Burundi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 29 May 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Umuryango w’ Ubumwe bw’ibihugu by’ u Burayi, wafashe umwanzuro wo gucyura indorerezi zawo, zagombaga gukurikirana amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ ay’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha mu gihugu cy’ u Burundi.

Iki cyemezo wagifashe nyuma ya miliyoni 6 z’ Amayero wari watanze mu gutegura amatora, gusa wasanze uko ibintu bimeze mu Burundi bitagishoboka ko amatora y’ abadepite ateganyijwe kuwa 5 Kamena kimwe n’ ay’ umukuru w’ igihugu, akorwa mu buryo bwizewe.

Izi ndorerezi ziratangira kurira indege zisubira iwabo guhera kuri uyu wa gatanu, nyuma y’ukwezi zikorera mu Burundi.

Umuyobozi wungirije w’izi ntumwa José Antonio de Gabriel yagize ati “Ishyaka riri ku butegetsi gusa (CNDD-FDD) niryo ryonyine ryatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kugeza ubu. Hari ikibazo gikomeye cy’ifungwa ry’ ibitangazamakuru byigenga. Iri fungwa ryanize amajwi y’ itumanaho nk’ uko bisanzwe mu gihe cyo kwiyamamaza mu gihugu nk’ u Burundi.”

EU ivuga ko mu Burundi hari ibibazo byinshi birimo kuba abatavuga rumwe n’ ubutegetsi badashobora kwiyamamaza kubera impamvu z’ umutekano muke, abanyamakuru b’ ibitangazamakuru byigenga bari gutotezwa abandi bakaba barahunze igihugu, imyigaragambyo iri gukomwa mu nkokora kimwe n’ urupfu rwa Zedi Feruzi utaravugaga rumwe n’ ubutegetsi wishwe ku wa gatandatu w’ icyumweru gishize, bityo ngo umwuka nk’ uyu kuwukoreramo ntibigishoboka.

Uyu muryango wikuye mu bikorwa by’ amatora nyuma ya Kiliziya Gatolika mu Burundi nayo iherutse gukuramo uruhare rwayo.

Kuri uyu wa kane nibwo Kiliziya Gatolika nk’ idini rinini mu Burundi yatangaje ko yikuye muri Komisiyo y’ amatora, nyuma y’ uko inama y’abasenyeri yanzuye ko itagira uruhare mu matora abura byinshi by’ ingenzi. Abapadiri bafite imyanya myinshi ikomeye muri komisiyo y’ amatora mu makomini n’ intara mu Burundi.

Uku kwikura mu matora kubaye nyuma y’ uko ibihugu nterankunga nk’ u Bubiligi byahagaritse inkunga y’ amatora, bukaba bunavuga ko bushobora guhagarika inkunga yose bwageneraga u Burundi mu gihe Nkurunziza yaba yiyamamarije kuyobora manda ya gatatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages