Ubwo iyi banki yasubizaga ubusabe bwa kabiri bwa Uganda bwo kugurizwa 85% bya Miliyari $2.268 zizakoreshwa mu kubuka uyu muhanda, yayibwiye ko bigomba kubanza gusobanuka niba Kenya igifite gahunda yo kubaka uwayo ikageza ku mupaka, kugira ngo habeho ihuzwa ryoroshye.

Kugira ngo Uganda ihabwe inguzanyo, birasaba ko Kenya yerekana ko igifite gahunda yo kubaka igice cyayo kizava Naivasha-Kisumu kikagera Malaba aho Uganda izahera nayo yubaka uwayo.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Perez Wamburu aganira na The East African yavuze ko Kenya na Uganda biri mu biganiro kugira ngo barebe icyakorwa.

Yagize ati “Exim Bank y’u Bushinwa yasubije kandi irashaka ibisobanuro ku ihuzwa rya SGR ya Uganda n’iya Kenya, kuko yagabanyije(Kenya) umuvuduko muri uyu mushinga, hari kuba ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati ya Kenya na Uganda kugira ngo bemeranye ku ngengabihe nshya.”

Ntabwo ari ubwa mbere Exim Bank yima Uganda inguzanyo yo kubaka uyu muhanda kuko ubwa mbere yayisabye ko yayiha inyigo inoze neza yerekana uko imirimo yo kubaka izagenda.

Nyuma yo kunoza inyigo neza ikagabanya n’amafaranga ikeneye ho miliyoni $26 akagera kuri miliyari $2.268, muri Nzeri,2019 Uganda yarongeye isaba Exim Bank kuyiguriza nubwo nabyo bitagenze nk’uko yabyifuzaga.

Uyu muhanda wa kilometero 273 uzava ku mupaka uhuza Uganda na Kenya ugere mu murwa mukuru Kampala,ukaba witezweho kuzasimbura uwari uhari ushaje bityo bikorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Umushinga wo kubaka umuhanda mushya wa gari ya moshi uhuza Uganda na Kenya ukomeje kudindira
Umushinga wo kubaka umuhanda mushya wa gari ya moshi uhuza Uganda na Kenya ukomeje kudindira