FAO yaburiye Afurika y’Iburasirazuba ko ishobora kwibasirwa n’inzige vuba

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa n’ubuhinzi, FAO waburiye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku bitero by’inzige bishobora kubyibasira mu gihe cya vuba.

Ni nyuma y’uko zigaragaye mu Majyepfo ya Ethiopia na Kenya. Kuri uyu wa mbere FAO yatangaje ko hari ibyana by’inzige byagaragaye mu bice bya Ethiopia, Somalia bikaba bisatira Kenya.

Uyu muryango watangaje ko hatagize igikorwa, muri uku kwezi inzige zagera muri Kenya yose, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.

Inzige ziteje ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa mu karere. Umwaka ushize, ibi byonnyi byangije ibihingwa byinshi mu karere.

FAO yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu bwirinzi bugamije kugabanya ingaruka z’inzige ziramutse zihageze.

FAO yaburiye ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ko bishobora kwibasirwa n'inzige

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .