00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC ivuga ko yafashe mpiri abarwanyi ba FDLR 180

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 March 2015 saa 10:07
Yasuwe :

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje zimaze gufata abarwanyi ba FDLR 180 mu bitero zabagabyeho mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Gen Léon Kasongo Umuvugizi wa FARDC, kuri televiziyo y’igihugu RTNC, aba barwanyi bafatanywe n’abo mu miryango yabo babarirwa muri 66.

Yakomeje agaragaza ko igice kimwe cy’aba bafashwe cyoherejwe mu Rwanda, nubwo Guverinoma y’u Rwanda yo ihakana ko haba hari abarwanyi yakiriye muri iyi minsi, uretse umwana w’imyaka umunani y’amavuko watanzwe na MONUSCO na we wari ufite ibibazo by’imirire mibi akaba ari kondorwa.

Gen. Kasongo yagize ati “Intego zose twihaye zirimo kugerwaho. Dushobora kwemeza ko abarwanyi ba FDLR babarirwa mu 180 bafashwe na FARDC. Hari na 66 bo mu miryango yabo bafashwe, ndetse igice cyabo cyoherejwe mu Rwanda.”

Ibitero by'ingabo za RDC kuri FDLR birakemangwa

Gen Kasonga yakomeje agira ati “Ku bijyanye no kugaruza intwaro, kuri ubu dufite izigera kuri 60 umwanzi yahunze akazisiga ku buryo twabashije kuzigaruza mu buryo bworoshye. Harimo za moteri, imbunda n’imihoro bigaragaza imico y’iterabwoba y’uyu mutwe ku baturage.”

Yakomeje avuga ko gahunda yo kugaba ibitero igikomeje ndetse bikomeje kugabwa n’ingabo za FARDC zifite ibikoresho bihagije.

Komisiyo y’Igihugu yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ku Rugerero igaragaza ko abarwanyi ba FDLR bagiye bacika bagatahuka mu minsi ibanziriza urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23, na ho nyuma nta murwanyi n’umwe barakira uzanywe na Monusco.

Bamwe mu basisivili bitandukanya n’uyu mutwe ndetse n’impuguke mu bya Politiki, na bo bagaragaza ko ibi bitero bikemangwa, cyane ko FARDC na FDLR bifitanye umubano udasanzwe kuva mu myaka 20 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages