00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC na M23 bishobora kubura imirwano amasaha y’agahenge atararangira

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 December 2023 saa 12:28
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) zifite umugambi wo kugaba ibitero ku birindiro byawo mu gace ka Kibumba, kari mu bilometero 20 werekeza mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukuboza 2023, ihuriro ry’ingabo za RDC ryerekeje muri Kibumba, “kugira ngo rigaba ibitero ku birindiro bya M23.”

Byose bibaye nyuma y’iminsi ibiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye agahenge k’amasaha 72 nyuma yo kubigishaho inama Congo n’u Rwanda.

Bisimwa yasobanuye ko kiri mu mugambi wo kwanga ubusabe bw’amahanga bwo guhagarika imirwano, nyamara ngo M23 yo yaratangaje ko yahagaritse imirwano.

Yagize ati “Turamagana iyi myitwarire isa n’iy’intambara ya Leta ya Kinshasa, irenga kuri gahunda zose zigamije amahoro zashyizweho n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo ikibazo cyo mu gihugu cyacu gikemuke.”

Amakuru y’urugendo rw’ingabo za RDC rwerekeza Kibumba yemejwe kandi n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, wagize ati “Muri uyu mwanya, ihuriro rya Leta ryohereje ingabo zarwo muri Kibumba, rirenga ku guhagarika imirwano. M23 ifite uburenganzira bwo kugira icyo ikora mu gihe abasivili cyangwa ibirindiro byayo byagabwaho ibitero.”

Ntacyo uruhande rwa Leta ya RDC rutangaza kuri aya makuru, icyakoze abanyamakuru bakorana na Leta baravuga ko M23 iri gutwika ibirindiro byahozemo ingabo za Kenya zari mu butumwa bw’amahoro bwa EAC muri Kibumba. Naho ubundi, ngo nta mirwano yabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza.

FARDC n'ingabo bafatanyije batangiye kwinjira muri Kibumba ahahoza ingabo za EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages