Radio Okapi ivuga ko ADF-Nalu yagabye igitero ku ngabo za Congo na Monusco ariko bayisubiza inyuma mu gihe cy’iminota igera kuri 40 bari bamaze barwana mu gace ka Opira mu birometero 50 uvuye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
ADF-Nalu yagabye ibitero bibiri ahagana mu masaha ya saa saba z’amanywa ku ya 13 Mutarama, kimwe ku ngabo za FARDC, ikindi kuri Monusco mu gace ka Opira.
Amakuru atangazwa n’inzego za gisirikare za Congo avuga kandi ko izi nyeshyamba zashakaga kwiba ibyo kurya ndetse n’intwaro nubwo zitabigezeho. Amakuru akomeza avuga ko hapfuye abarwanyi babiri ba ADF-Nalu na ho umusirikare umwe wa FARDC arakomereka.
Kuri ubu aka gace kari mu maboko ya FARDC na Monusco nk’uko izo nzego zikomeza zibitangaza.
Inyeshyamba za ADF-Nalu zimukiye mu mashyamba ya Congo guhera mu mwaka wa 1996 nyuma yo kurwanywa na Leta ya Uganda. Kuva mu Kwakira 2014 zimaze kwivugana abasivile bagera kuri 450 mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.



















TANGA IGITEKEREZO