Inyeshyamba za FDLR zakwiye imishwaro ziva mu birindiro byazo bikomeye, nyuma y’igitero zagabweho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zibifashijwemo n’ingabo za MONUSCO.
Radio RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko inyeshyamba za FDLR zataye bimwe mu bikoresho byazo by’ingenzi birimo n’intwaro, hari n’izaguye mu mirwano.
Ingabo za FARDC zibifashijwemo n’ingabo zikomoka mu Buhinde ziri muri MONUSCO zagabye igitero ahitwa Kalengera mu birometero birenga 50 uvuye mu mujyi wa Goma.
Iyi mirwano yamaze isaha imwe, yumvikanyemo urusaku rw’amasasu aho FDLR bivugwa ko yakoreshaga imbunda zo mu bwoko bwa Kalachnikov n’izindi nini, ariko nyuma yo gukwizwa imishwaro bakaba bahungiye muri Pariki y’ibirunga muri Congo.
Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, Martin Kobler yasabye ko FDLR yemera gushyira intwaro hasi, byananirana hagakomeza gukoreshwa ingufu.



















TANGA IGITEKEREZO