00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC yakozanyijeho n’abarinzi ba Abbas Kayonga wari Umuyobozi ushinzwe kurwanya magendu

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 5 November 2017 saa 11:32
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), barwanye n’abapolisi barindaga urugo rwa Abas Kayonga wari ushinzwe kurwanya magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo,akaba yari aherutse guhagarikwa ku kazi.

Abbas Kayonga yahagaritswe ku mirimo ye ku wa 2 Ugushyingo 2017, akekwaho uburiganya burimo kunyereza amabuye y’agaciro mu Ntara yari ashinzwe.

Kuri uyu wa Gatandatu ubutumwa bwe bwari bwatangiye gukwirakwizwa mu binyamakuru ko atizeye umutekano we.

Amakuru IGIHE yahawe n’abari i Bukavu ni uko mu gitondo abasirikare bazindukiye ku rugo rwa Abbas Kayonga bahasanga abapolisi batangira kubarasa na bo birwanaho imirwano itangira ubwo.

Iyi mirwano yakoreshejwemo intwaro nto n’iziremereye kuva saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ahitwa Muhumba mu gace ka Nguba na Ibanda.

Kugeza saa tanu n’igice amasasu yari acyumvikana ari menshi ndetse mu Mujyi wa Bukavu hagaragaraga umuriro n’umwotsi mwinshi nk’aho hari ibintu biri gushya.

Kugeza ubu Umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo (Rusizi) urafunze.

Ingabo za Monusco ngo zageze mu gace kabereyemo imirwano zigerageza kuyihosha.

Abbas Kayonga wirukanywe ku kazi ko kurwanya magendu muri Kivu y'Amajyepfo
Umupaka uhuza u Rwanda na Congo urafunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages