00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC yatangaje ko yafunze ‘Général’ ukorana na FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 December 2023 saa 08:04
Yasuwe :

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyataye muri yombi Général Major Mpezo Mbele Bruno, kimuziza gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, yasobanuye ko uyu musirikare yarenze ku mabwiriza Umugaba Mukuru yatanze tariki ya 21 Ugushyingo.

Ekenge kandi yasobanuye ko Gen. Maj Mpezo akurikiranweho andi makosa arimo gukoresha nabi abasirikare ndetse n’ibikoresho byo mu karere ka gisirikare ka 34 ayobora, gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

FARDC yavuze ko yasabye urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza gukora iperereza ryimbitse, hagamijwe gushaka ibimenyetso bihagije, hanyuma uyu musirikare akaryozwa amakosa akurikiranweho.

Leta y’u Rwanda imaze igihe kirekire igaragaza ko FARDC ikorana na FDLR, gusa ubutegetsi bwa RDC n’iki gisirikare byari byarabihakanye; rimwe bikagaragaza ko uyu mutwe utakibaho, ubundi bikavuga ko ugizwe n’abasaza batagifite imbaraga.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe gukurikirana umutekano wo mu karere na zo zemeje ko hari abasirikare bakuru ba FARDC bakorana na FDLR, Leta ya RDC ntiyagira icyo ibivugaho kuko byashimangiraga ibyo u Rwanda rwavugaga.

FARDC yemeje ku mugaragaro ko ikorana na FDLR mu Gushyingo 2023, ubwo Umugaba Mukuru wayo, Général Christian Tshiwewe yohererezaga abasirikare bose ubutumwa bubabuza kongera gukorana n’uyu mutwe witwaje intwaro.

FDLR ni ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, by’umwihariko muri iki gihe yongerewe imbaraga na FARDC, igahabwa ibikoresho. Izi mpande zombi ni zo zarashe ibisasu mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.

Gen Maj Bruno Mpezo ushinjwa gukorana na FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages