Kuri uyu wa Kane nibwo M23 yatangaje ko yafashe agace ka Kitchanga nyuma y’iminsi hari imirwano ikaze hagati yayo na FARDC.
Hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba M23 bazenguruka muri Kitchanga baririmba, mu gihe hari andi yagaragaje ingabo za Congo zihunga.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare byiswe Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko yavuze ko batatsinzwe ahubwo bavuye muri Kitchanga ku bushake, birinda kurwanira mu baturage.
Yagize ati “Nitwe twasubiye inyuma kugira ngo M23 twirinde ibibazo byari kuba ku baturage bacu. Ubu turi kwisuganya ngo twirukane umwanzi tumusubize aho yaje aturuka.”
Umwaka ushize ubwo inyeshyamba za M23 zigaruriraga umujyi wa Bunagana, nabwo ingabo za Congo zavuze ko zahavuye zirinda kurwanira mu baturage.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!