Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Tshisekedi yakomewe amashyi y’urufaya na FDLR, imuvuga imyato, iramusingiza karahava nyuma yo kubabarira imfungwa 25 zirimo umwe wo muri uyu mutwe wari ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Angenga.
Nk’uko Radiyo Okapi yabitangaje, uyu wafunguwe ntiyigeze yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe n’ubutabera cyangwa ajyanwe mu ngando ahubwo yahawe rugari asanga bagenzi be bakomeza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Itangazo FDLR yasohoye icyo gihe, yashimiye Perezida Tshisekedi ko akomeje umugambi wo kurekura abarwanyi bayo, inamusezeranya kwitanga itizigamye mu ntambara FARDC ihanganyemo na M23 ‘yise ko ari iy’u Rwanda’.
Iki cyongeye kuba ikimenyetso cy’uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyize ku ibere FDLR, uko ifatanya na FARDC mu ntambara irwana na M23 ndetse n’umugambi mugari ubutegetsi bufite kuri uyu mutwe.
Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Rwanda, ruherutse kuvuga ko Igisirikare cya Congo cyahaye intwaro, amasasu, imodoka hamwe n’impuzankano abarwanyi ba FDLR.
Abo barwanyi ngo bageze n’aho bambuka umupaka bambaye nka FARDC binjira ku butaka bwa Uganda kugaba ibitero ku mutwe wa M23 mu gace ka Bunagana mu kwezi kwa Kamena 2022.
Byanashimangiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Leta zunze Ubumwe za Amerika basabye igisirikare cya FARDC, guhagarika byihuse imikoranire yacyo n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko FDLR.
Ubwo Akanama ka Loni kaganiraga ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Amb. Gatete Claver, yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange barimo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wakoze Jenoside ukidegembya muri RDC.
Ati “FDLR ihabwa ubufasha ndetse igaterwa icyuhagiro na guverinoma ya RDC, binyuranye n’icyo ibihano by’Umuryango w’Abibumbye kuri uwo mutwe biteganya”.
Kuva umutwe wa FDLR wahungira muri RDC mu myaka 29 ishize, ntiwahwemye gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri icyo gihugu, byatumye ibihumbi amagana by’abatutsi b’abanye-Congo bicwa ndetse igaba n’ibitero byambukiranya imipaka ku Rwanda.
Amb. Gatete yerekanye ko imyitwarire ya Perezida Tshisekedi kuri FDLR, ndetse n’ijambo aheruka gutangaza kuri uwo mutwe ko ‘nta kibazo na gito uteje u Rwanda’ biteye inkeke.
Tshisekedi aherutse kuvuga ko “FDLR, ni abarwanyi [bacye] basigaye uyu munsi ahubwo bateje ikibazo RDC gusa, kuko babaye abo gufunga imihanda. Ntibagitera na busa u Rwanda kandi ntibagifite impamvu ya politike yo kurwanya u Rwanda. Ahubwo ni ku nyungu zindi zitari yo [FDLR] u Rwanda rwadushojeho intambara.”
Ni amagambo yongeye gusubirwamo na Ambasaderi uhagarariye RDC mu muryango w’abibumbye Georges Nzongola Ntalaja, wuririye ku biganiro na M23, ashimangira ko bitazabaho kuko n’u Rwanda rutaraganira na FDLR.
Ati “Nongere mbisubiremo, ntabwo tuzigera tuganira n’umutwe wa M23. Nta gihugu na kimwe ku Isi kiraganira n’abakora iterabwoba. U Rwanda ntirurigera ruganira na FDLR, kuki twe dusabwa kuganira na M23?”.
Yateye utwatsi kuba ingabo za FARDC zikorana na FDLR, yerekana ko igisirikare cy’u Rwanda cyagiye gifatanya kenshi n’icya RDC mu kurwanya uriya mutwe mu bikorwa nka ‘Umoja Wetu’ n’ibindi.
Ati “Ntabwo ikiri ikibazo ku buryo yagaba ibitero bya gisirikare ku Rwanda’ ahubwo ni ikibazo ku bukungu n’imibereho myiza muri RDC. U Rwanda rukoresha FDLR nk’urwitwazo rwo kwinjira mu gihugu cyacu bakaza kwiba umutungo kamere wacu”.
RDC isabira ibiganiro baringa?
FDLR nk’umutwe washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ushinjwa ko uri inyuma y’ingengabitekerezo yo kwibasira Abatutsi b’Abanya-Congo, ndetse hari ubwoba ko bishobora kuvamo Jenoside.
FDLR ifatanyije na FARDC, bateye ibisasu mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu 2022, bikomeretsa abaturage, byangiza byinshi. Uyu mutwe kandi uhora usaba ibiganiro n’u Rwanda nubwo rwavuze ko ‘bidashoboka’.
Intero y’ibiganiro na FDLR, yabaye nk’urwitwazo muri guverinoma ya Congo n’igisobanuro cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wanakoze Jenoside.
Minisitiri w’Amashuri makuru na za Kaminuza muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo, muri Mutarama yavuze ko iyo u Rwanda rwumvikana na FDLR nta kibazo baba bafite.
Minisitiri Muhindo yavuze ko u Rwanda rudakwiriye kuvuga ku mpunzi za Congo, rutaravugana na FDLR.
Ati "Nta bubasha na bumwe afite bwo kuvuga kuri icyo kibazo cy’impunzi kuko na we yanze kuganira n’abavandimwe be ba FDLR bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kera. Iyo aba yaremeye gutangiza ibiganiro nabo, nta bibazo twari kuba tucyumva mu Burasirazuba bwa RDC."
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, aherutse kuvuga ko FDLR ari ‘abaharanira impinduramatwara’.
Perezida Tshisekedi na we ubwo yari i Bujumbura mu nama yari yatumijwe na Perezida Ndayishimiye, yabwiye abakuru b’ibihugu bagenzi be, ko FDLR ari “abantu bakunda igihugu”.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Martin Fayulu, bivugwa ko ari we watsinze amatora ya 2018 ariko hakemezwa Tshisekedi, ntahwema kuvugira FDLR ko igomba kuganira n’u Rwanda.
Aba bose birengagiza ko FDLR mu buryo buziguye ifite uruhare mu ishyingwa ry’imitwe myinshi yitwaje intwaro ishaka kuyirwanya, bikaba intandaro y’umutekano muke mu karere. Uyu mutwe ufite ukuboko mu gusahura umutungo kamere wa RDC.
Ibi bisobanuye ko ‘kugenda biguruntege mu kurandura FDLR ari ugushyira ikivumbikisho mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange’.
Kuvuganira FDLR no kuyigira umutwe udafite ikibazo uteje, ni umurongo wafashwe na Guverinoma ya Congo, mu gihe umuryango mpuzamahanga washyize FDLR ku rutonde rw’imitwe w’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!