00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR yageze ku munsi wa nyuma w’igihe ntarengwa yahawe

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 2 January 2015 saa 09:03
Yasuwe :

Umutwe wa FDLR ugeze ku munsi wa nyuma w’itariki ntarengwa wahawe yo kuba washyize hasi intwaro bitaba ibyo ukagabwaho ibitero bya gisirikare.
Muri Nyakanga 2014, uyu mutwe wahawe igihe cy’amezi atandatu n’Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’ Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika yo mu Majyepfo (SADC), ugenda unanibutswa ko kuwa 2 Mutarama 2015 ari ntarengwa ku gushyira intwaro hasi ku neza.
Uretse abarwanyi 150 batangajwe ko bashyize intwaro (…)

Umutwe wa FDLR ugeze ku munsi wa nyuma w’itariki ntarengwa wahawe yo kuba washyize hasi intwaro bitaba ibyo ukagabwaho ibitero bya gisirikare.

Muri Nyakanga 2014, uyu mutwe wahawe igihe cy’amezi atandatu n’Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’ Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika yo mu Majyepfo (SADC), ugenda unanibutswa ko kuwa 2 Mutarama 2015 ari ntarengwa ku gushyira intwaro hasi ku neza.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR

Uretse abarwanyi 150 batangajwe ko bashyize intwaro hasi ku Cyumweru, n’abandi bari basanzwe barazishyize hasi muri Gicurasi , iyi tariki ya 2 Mutarama igeze nta kindi gikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyumvikanye.

MONUSCO nidahindukira ku ijambo, igashyira mu bikorwa iby’Umuyobozi wayo , Martin Kobler, yatangaje mu bihe bishize, FDLR igiye kuraswaho.

Ubwe, Kobler yahamagariye FDLR kugira ibakwe igashyira intwaro hasi, akibutsa ko ‘Kuwa 2 Mutarama 2015 amazi azba yarenze inkombe.

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubuwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Russ Feingold, nawe kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, yeruye ko nta mahirwe yandi agomba guhabwa FDLR nubwo yo yifuzaga kongererwa andi mezi atandatu.

Yagize ati“FDLR yahawe igihe kirenze igihagije ngo ishyire ibirwanisho hasi, ntidushobora kongera gutinda ukundi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare mu kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR bazaba batarashyira intwaro hasi nyuma y’itariki ya 2 Mutarama 2015.”

FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi wawo Gen. Victor Byiringiro yatangaje ko kuba itariki ya 2 Mutarama nirenga bazaraswaho bitabateye ubwoba.

Uyu mutwe wagize ingwate Abanyarwanda ukabaheza mu mashyamba ya RDC, ubabwira ko batashye bakwicwa nk’uko byagiye bihamywa n’abatahukaga bageze mu Rwanda.

Si Leta y’u Rwanda yikoma FDLR, Sosiyete Sivile yo muri RDC nayo yagiye itangaza mu bihe bitandukanye ko uyu mutwe ubangamiye umutekano w’abaturage, ubasahura imyaka n’amatungo, ndetse rimwe na rimwe ugashinjwa kubica no kubahohotera.

FDLR yagiye igira udutero shuma ku Rwanda, ariko Ingabo z’u Rwanda zigahita ziyirwanya, zigahamya ko nta musirikare n’umwe w’uyu mutwe uri ku butaka bw’u Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages