Inama Mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yahaye umutwe wa FDLR umaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo amezi atandatu ukaba warangije gushyira intwaro hasi.
Nk’uko bitangazwa na Zone Bourse, iyo nama yemeje ko hagati aho ibikorwa byose bya gisirikare byo kurwanya uwo mutwe bizaba bihagaritswe.
Umutwe wa FDLR mu mpera za Mata wari watangaje ko ugiye gushyira intwaro hasi, ndetse uhamagarira amahanga kuza kwihera amaso icyo gikorwa; kuva ubwo iki gikorwa kimaze gukorwa ubugira kabiri, aho ubwa mbere abashyize intwari hasi bari 105, hagakurikiraho abagera kuri 83.
Mu gihe gushyira intwaro hasi burundu kwa FDLR byifuzwa nka kimwe mu bisubizo by’ibibazo Congo imazemo igihe, aho mu myaka igeze kuri 20 inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zishe kandi zigafata abagore ku ngufu, ibihugu binyamuryango bya ICGLR bivuga ko uburyo FDLR ikoresha ishyira intwaro hasi bidahagije ndetse bugenda biguruntege.
Kugeza ubu nta muyobozi wo muri FDLR wari wagaragara mu bitanga (kwitanga) bagashyira intwaro hasi.
Mu nama yabaye kuwa Gatatu muri Angola, ari na cyo gihugu kuri ubu kiyoboye ICGLR, abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bemeranijwe ko ari byiza ko uyu mutwe wahabwa igihe ntarengwa cy’amezi atatu, nk’uko byatangajwe na George Chikoti, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Angola.
Ati “Kugeza ubu, umusaruro umaze kugaragara mu gushyira intwaro hasi (kwa FDLR) ntuhagije, ariko ibihugu byemeje ko ari ibyo kwihanganirwa”.
Mu basirikare 1.500 bo mu mutwe wa FDLR byitezwe ko bazashyira intwaro hasi, abamaze kubikora ntibageze kuri 200.
Igitangaje kandi giteye urujijo ni uko raporo yakozwe n’impuguke za LONI, yagaragaje ko “n’ubwo batangaje ko bari gushyira intwaro hasi, kuri ubu bakomeje kwinjiza no gutoza abarwanyi, harimo n’abana bato”. Nk’uko kandi byagiye bitangazwa n’itangazamakuru ryakurikiranye ishyirwa hasi ry’intwaro kwa FDLR, izimaze gutangwa ni izishaje ndetse n’izoroheje cyane ku buryo bikekwa ko hari izindi kandi zikomeye bakomeje kwihererana.



















TANGA IGITEKEREZO