Mu itangazo bashyize hanze, aba bayobozi bagize bati “N’akababaro kenshi, Pariki y’Igihugu ya Virunga irabamenyesha ko umwe mu barinzi bayo, Bagurumwe Chuhoze Déogène, yishwe kuri uyu wa Gatandatu mu gitero cyagabwe n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.”
Rikomeza rivuga ko “Abatangabuhamya benshi bari muri ako gace, bemeza ko iki gitero cyagabwe na FDLR-RUD, bakaba baranasahuye ibintu bimwe na bimwe mbere na nyuma y’igitero.”
Igitero FDLR yaherukaga kugaba ku barinzi b’iyi Pariki cyabaye muri Mata, kigwamo abagera kuri 12.
Pariki ya Virunga ibamo ingagi zo mu misozi miremire yashinzwe mu 1925, ifite ubuso bwa 7.76 Km2, ikaba ari yo pariki ikuze muri Afurika kurusha izindi, ikaba kandi inasangiwe n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda na RDC.
FDRL yashegeshwe n’ibitero by’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, mu mwaka ushize, byaguyemo benshi mu barwanyi bayo ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Mudacumura Slyvestre waguye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!