00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDRL yemeye gushyira intwaro hasi ikerekeza mu nkambi i Kisangani

Yanditswe na

Kayitare Charles

Kuya 7 November 2014 saa 12:55
Yasuwe :

Abarwanyi b’umutwe wa FDRL bamenyesheje Leta ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo n’Ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) ko biteguye kugenzura uko inkambi igomba kubakira iri i Kisangani mu Majyaruguru ya RDC imeze mu gihe baba bashyize intwaro hasi.
Jeune Afrique ivuga ko nyuma y’igihe kinini binangira abarwanyi ba FDRL basa nk’abemeye kohereza bamwe muri bo muri iyo nkambi yateguwe na MONUSCO Umuyobozi wa FDRL yandikiye abayobozi ba Congo, MONUSCO, (…)

Abarwanyi b’umutwe wa FDRL bamenyesheje Leta ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo n’Ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) ko biteguye kugenzura uko inkambi igomba kubakira iri i Kisangani mu Majyaruguru ya RDC imeze mu gihe baba bashyize intwaro hasi.

Jeune Afrique ivuga ko nyuma y’igihe kinini binangira abarwanyi ba FDRL basa nk’abemeye kohereza bamwe muri bo muri iyo nkambi yateguwe na MONUSCO

Umuyobozi wa FDRL yandikiye abayobozi ba Congo, MONUSCO, SADC na ICGLR asaba gushyiraho itsinda rizafasha FDLR mu kugenzura imiterere y’inkambi ya Kisangani.

Yagize ati “Abarwanyi ba FDRL batangaje ko biteguye gusura bakareba uko inkambi iri i Kisangani bazakirirwamo imeze bari hamwe n’ikipe igizwe na RDC, MONUSCO na SADC”.

Maj. Byiringiro avuga ko uko bazayisanga aribyo bizatuma habaho gushishikariza abagize FDRL ibihumbi 2000 bari mu nkambi z’agateganyo i Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru n’abari i Walungu muri Kivu y’Amajyepfo kwerekeza mu nkambi ya Kisangani guhera tariki ya 17 Ugushyingo.

Umuvugizi w’uyu mutwe La Forge Fils Bazeye avuga ko ari nk’intambwe yo kwerekana ubushake bafite bwo kureka imirwano, ariko ko bazakomeza urugamba rwabo rwo gukorera politike .

Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari byahaye uyu mutwe urimo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amezi 6 ntarengwa ngo ube washyize intwaro hasi, akazarangira tariki ya 2 Mutarama 2015. Bitabaye ibyo uzagabwaho ibitero.

Harakibazwa niba koko uyu mutwe ugiye gushyira intwaro hasi cyangwa niba bizakomeza guhera mu magambo.

Nubwo ariko FDLR yagaragaje ko ishishikariye kwerekeza mu nkambi i Kisangani, uwo si wo muti w’amahoro mu karere, kuko u Rwanda rwagiye mu bihe bitandukanye rubasaba gutaha, abashinjwa ibyaha bakabikurikiranwaho mu nkiko, abandi bakanyura i Mutobo bagatozwa, ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe muri sosiyete Nyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages