François Bozizé w’imyaka 76 yageze muri Guinea Bissau ku wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023 avuye muri Tchad aho yari amaze iminsi mu bwihusho guhera mu 2021.
Bivugwa ko uyu mugabo wahoze ari Perezida yakiriwe na Embaló wamaze kumuha n’inzu yishyurirwa na guverinoma ya Guinea Bissau.
Perezida Umaro Embaló yatangaje aya makuru ko yakiriye François Bozizé yifashishije urukuta rwe rwa Facebook , aho yavuze ko ari ku mpamvu z’ubugiraneza cyangwa ibikorwa by’ubumuntu.
Yagize ati “Uyu munsi nakiriye uwahoze ari Perezida wa Centrafrique François Bozizé kubera impamvu z’ubugiraneza bisabwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS).”
Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Embaló, kuri ubu ni we muyobozi mukuru w’umuryango wa ECOWAS ari nayo yasabye ko François Bozizé ahabwa ubuhungiro.
François Bozizé yayoboye Centrafrique guhera mu 2003 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ange Felix Patassé ariko nawe aza guhirikwa mu 2013 amaze imyaka 10 ku butegetsi.
François Bozizé ashinjwa ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kwigomeka ku butegetsi.
Bozizé yihuje n’imitwe irwanya Leta ya Centrafrique nyuma y’uko yangiwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020 ndetse akanashinga umutwe w’inyeshyamba zashakaga kuburizamo amatora y’Umukuru w’Igihugu uwo mwaka ari ntizabigeraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!