00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabon: Abaturage bahamagariwe kwambara imyenda y’umukara bamagana akarengane

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 22 December 2015 saa 12:17
Yasuwe :

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Gabon (ANG) ryahamagariye abaturage bose kujya mu mirimo bambaye imyenda ifite ibara ry’umukara mu rwego rwo kwamagana akarengane n’ihohoterwa bikorwa na Polisi y’Igihugu.

Imbere y’abayoboke b’ishyaka ANG bari bambaye imyenda y’umukara, Umuyobozi wabo David Akouré yavuze ko yishimiye ko ibyo bahamagariye abaturage gukora babigezeho kuri uyu wa Mbere.

Ati " Iki gikorwa cyaritabiriwe cyane. Abanya-Gabon benshi twifatanyije muri iki gikorwa. Ku bari ku butegetsi wasanga ntacyo bivuze, kuri twebwe ariko ni ukugaragaza ibyo abaturage batekereza.”

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko Akouré yahamije ko azakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi kugeza igihe polisi izareka guhohotera abaturage ndetse ubutabera ntibube mu maboko y’ubutegetsi.

N’ubwo Akouré yemeza ko ibyo bashakaga kugaragaza babigezeho, Leta ya Gabon yo siko ibibona nk’uko Umuvugizi wayo, Alain Claude Bilie abivuga, ngo iki gikorwa gishobora kuba cyaragezweho mu maso ya Akouré gusa kuko muri iki gihugu umukara ari ibara ryo kwirabura bityo ko umuntu utapfushije atakwambara umukara.

Muri Gabon abaturage bakomeje kwamagana akarengane n’ihohoterwa bikorwa na Polisi y’Igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages