Yabitangaje kuri uyu Gatandatu ubwo ishyaka riri ku butegetsi Parti Démocratique Gabonais (PDG), ryizihizaga imyaka 54 ishize rishinzwe.
Bitandukanye n’ibisanzwe, RFI yatangaje ko Perezida Ondimba yinjiye mu cyumba cyabereyemo ibirori atishingikirije inkoni ahubwo yari arandaswe n’abasirikare.
Mu ijambo yatangaje, yavuze ko yishimiye kongera guhura n’abarwanashyaka be, nyuma y’imyaka ine badahura.
Ati “Nanyuze mu bibazo bikomeye ariko uyu munsi nabashije kubisohokamo nemye.”
Yaboneyeho gutangaza ko abayoboke be atazabatenguha umwaka utaha wa 2023 ubwo igihugu cye kizaba kiri mu matora ya Perezida.
Ati “Nzaba ndi kumwe namwe, hasigaye intsinzi inyuze mu mucyo kandi idashidikanywaho.”
Ali Bongo w’imyaka 63 yagiye ku butegetsi muri Kamena 2009 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa se Omar Bongo wari umaze imyaka 41 ku butegetsi.
Ondimba yongeye gutorwa mu 2016 ndetse hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2017, yemerewe kwiyamamaza inshuro zose ashaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!