Ossouka Raponda w’imyaka 56, yari Minisitiri w’ingabo, akaba yahawe umwanya wari uriho Julien Nkonghe guhera muri Mutarama 2019.
Uyu mugore wabaye Minisitiri w’Intebe yaminuje mu bukungu. Mu mwaka wa 2012 yabaye Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari, mu 2014 aba Meya w’umujyi wa Libreville.
Mu itangazo rimushyiraho, havugwamo ko afite inshingano zo kuzahura ubukungu bwa Gabon no gufasha abaturage bazahajwe n’ingaruka za Coronavirus.
Iki gihugu ubusanzwe gifite ubukungu bushingiye kuri peteroli, kiri mu bibazo by’ubukungu byatewe n’imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli hiyongereyeho ingaruka za coronavirus.
Ossouka Raponda agizwe Minisitiri w’Intebe mu gihe abatavuga rumwe na Leta bakomeje kwibaza ku bushobozi bwa Perezida Bongo mu kuyobora Gabon nyuma y’indwara yo guturika k’udutsi tw’ubwonko yarwaye guhera mu Ukwakira 2018.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!