Ivugururwa ryatowe ku majwi 198, mu gihe abantu umanani gusa ari bo batoye babyamagana.
RFI yatangaje ko impinduka nyinshi zakozwe mu Itegeko Nshinga rishya ari ukugabanya imyaka ya manda y’imyanya yose ihatanirwa muri Politiki ya Gabon, aho yashyizwe kuri itanu. Manda ya Perezida na yo yavanywe ku myaka irindwi, iba imyaka itanu.
Ku myanya yose yiyamamarizwa, usoje manda yemerewe kwiyamamariza indi mu gihe abishaka.
Muri izi mpinduka kandi, icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida cyakuweho, bivuze ko uzajya aba yagize menshi mu cyiciro cya mbere ari we uzajya ahita atangazwa nka Perezida.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!