00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabon: Perezida Ali Bongo wari urwariye muri Maroc yasubiye mu gihugu cye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 January 2019 saa 10:03
Yasuwe :

Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba wari umaze amezi hafi abiri mu Mujyi wa Rabbat muri Maroc, mu ijoro ryo ku wa mbere yasubiye mu gihugu cye.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kubigirwamo inama n’Umwami Mohammed wa Maroc, mu ijoro ryo kuwa Mbere ahagana saa mbili na 25 z’ijoro aribwo Odimba yuriye indege yerekeza Libreville muri Gabon.

Yageze muri Maroc mu Ugushyingo 2018 mu rwego rwo kuruhuka nyuma y’ukwezi yari amaze yivuriza mu mujyi wa Riyad muri Arabie Saoudite.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri Bongo uherutse gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Julien Nkoghe Bekal, aza kwitabira umuhango wo kurahiza abagize guverinoma bashya.

Amakuru agera kuri Jeune Afrique avuga ko Ondimba wifuza guhosha ibihuha ku buzima bwe ari buze kuyobora inama y’abaminisitiri iri buterane nyuma y’irahira, nyuma akaza gusubira muri Maroc aho azakomeza kuruhukira kugeza akize neza.

Asubiye mu gihugu cye mu gihe mu ntangiriro z’icyumweru gishize itsinda ry’abasirikare bayobowe na Lieutenant Ondo Obiang Kelly B, umwe mu barinda Perezida ryatangaje kuri radio y’igihugu ko ryahiritse Perezida Ali Bongo.

Guverinoma yaje gutangaza ko Lieutenant Ondo Obiang na bagenzi be batawe muri yombi, mu gihe abandi babiri bishwe.

Ali Bongo yatangiye kuyobora Gabon nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo mu 2009. Uwo muryango watangiye kuyobora icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1967.

Perezida Ondimba aritabira irahira ry'abagize Guverinoma nshya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages