00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabon: Umudepite wakubitiye umuntu i Kigali yaciwe ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 September 2026 saa 09:25
Yasuwe :

Depite Augustin Lobelle Yembi wo muri Gabon wakubitiye umukozi wa RwandAir i Kigali ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yaciwe ihazabu ya miliyoni 1,28 Frw.

Urukiko rw’i Libreville rwategetse ko ahamwa n’icyaha Augustin Lobelle Yembi, umudepite uhagarariye agace ka kabiri ka Lolo-Bouenguidi mu Ntara ya Ogooué-Lolo, rumuhanisha ihazabu ya miliyoni 1,28 Frw. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 28 Nzeri 2026.

Urukiko rwamuciye ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 by’ama-CFA, angana hafi na miliyoni 1,28 Frw, hiyongereyeho amafaranga y’ikurikiranarubanza.

Iki kibazo cyaturutse ku rugomo depite Augustin Lobelle Yembi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa 3 Nzeri, ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa gukubita umukozi wa RwandAir.

Yembi, wari unyuze i Kigali mu rugendo rwe, yafashwe na polisi. Nyuma yaje gushyikirizwa inzego za Gabon nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Kigali na Libreville.

Abavoka ba Yembi bagaragaje inzitizi z’uburyo ikirego cyakurikiranywemo, ariko urukiko ruzitesha agaciro urubanza rurakomeza.

Urukiko kandi rwahinduye inyito n’icyiciro cy’icyaha yakurikiranyweho, aho gukomeza kugifata nk’igikorwa cy’ihohotera rikomeye nk’uko byari byatangiye gukurikiranwa, rugishyira mu cyiciro cy’ihohotera ryoroshye maze rumuca ihazabu.

Depite Augustin Lobelle Yembi yahanishijwe ihazabu ya miliyoni 1,28 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages