00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabon: Uwahoze ashinzwe ibiro bya Ali Bongo yarekuwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 October 2023 saa 11:09
Yasuwe :

Laccruche Alihanga wahoze ashinzwe ibiro bya Perezida Ali Bongo muri Gabon yarekuwe nyuma y’imyaka isaga ine muri gereza.

Alihanga yafunzwe mu Ukuboza 2019 ashinjwa kugera ku mabanga ya Leta akoresheje uburiganya.

Africa News ivuga ko uyu mugabo wahoze akomeye mu butegetsi bwa Ali Bongo, atarebanaga neza n’umugore wa Bongo ari we Sylvia Bongo Ondimba nyuma y’uko umugabo we arwariye indwara yo guturika k’udutsi tw’ubwonko.

Abahiritse ubutegetsi bwa Bongo barekuye Alihanga nyuma yo guta muri yombi Sylvia Bongo Ondimba ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta.

Sylivia yatangiye kurebana ay’ingwe na Alihanga mu gihe uwo mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yafatwaga nk’umwe mu bakomeye bavuga rikijyana muri Gabon.

Alihanga yarekuwe nyuma y'imyaka ine afunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages