Perezida Barrow yageze ku buyobozi mu 2016 nyuma y’uko amashyaka ataravugaga rumwe na leta yishyize hamwe mu matora bikarangira bahigitse Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ayobora Gambia.
Barrow wari watowe guhagararira abatavuga rumwe na leta yasezeranye ko nyuma y’imyaka itatu azahita ategura amatora, yemeza ko we atazanayagaragaramo. Gusa mu minsi ishize abagize ihuriro ry’amashyaka ataravugaga rumwe na Jammeh bemeje ko Barrow yakomeza kuyobora kugera ku myaka itanu nkuko itegeko Nshinga rya Gambia ribyemeza.
Nyuma y’uko perezida Barrow atsindiye kuyobora Gambia mu 2016 yijeje abaturage kuzamura imibereho myiza yabo, gukora amavugurura agamije kwimakaza demokarasi, gushyira imbere ukuri no kunga abaturage basaga n’abacitsemo ibice.
Ibyo abaturage bagiye mu mihanda bavuga ko atari ko byagenze ku buryo bifuza ko avaho, nkuko BBC yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO