Perezida Barrow yagarutse mu gihugu cye kuwa Kane, nyuma y’iminsi 11 ari muri Senegal, aho yarahiriye nyuma y’aho Yahya Jammeh wari ku butegetsi atemeraga ko yamutsinze mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye aho atuye mu murwa mukuru, ahantu hari harinzwe n’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, Cédéao.
Mu kiganiro cyamaze igihe kirenga isaha, Adama Barrow yagerageje gusubiza ibibazo byose yasubajijwe n’abanyamakuru, gusa mu magambo make.
Mu mpinduka, Barrow yanavuze no ku zina ry’igihugu, ati "Gambia ubu igiye kwitwa Repubulika ya Gambia ntabwo ikomeza kwitwa Repubulika ya Kiyisilamu ya Gambia. Turashaka kubaka demokarasi mu gihugu. Turashaka gusubizaho igihugu kigendera ku mategeko. Tugiye gukemura ibibazo byose birebana n’uburenganzira bwa muntu."
Perezida Barrow kandi yashimangiye ko azamara imyaka itatu ku butegetsi, nk’uko yabyiyemereye ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu ndetse n’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rikabishyigikira.
RFI yatangaje ko kuri uyu wa Mbere cyangwa kuwa Kabiri aribwo hazatangazwa amazina y’abazaba bagize guverinoma nshya.
Perezida Barrow kandi yashimangiye ko agiye kuvugurura urwego rw’ubutasi rw’iki gihugu (NIA), urwego bivugwa ko rwari rusanzwe rukorera mu nyungu za Yahya Jammeh.
Ati "NIA ni rumwe mu nzego z’iki gihugu. Ruzaba rushinzwe gukusanya amakuru y’ubutasi. Kuko ari urwego, rugomba gukomeza akazi karwo. Gusa ako kazi kagiye guhinduka. Turashaka guhindura izina ry’urwo rwego kugira ngo rurusheho kuba urw’umwuga. Tugiye gukora impinduka ku buryo akazi karwo karusheho kugendana n’amategeko."
Barrow ntabwo ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama nyafurika y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahagarariwe na Visi Perezida we, Fatoumata Tambajang.



















TANGA IGITEKEREZO