Ibi byabaye nyuma y’uko Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yakoze impinduka agakuraho uyu mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ariko we akinangira.

Ceesay wari umaze imyaka igera kuri itatu ari Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bivugwa ko yanze icyemezo cyo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi.

Bivugwa ko bwa mbere abisabwa na Perezida yari yabyemeye ariko nyuma aza guhindura ibitekerezo.

Abanya-Gambia benshi ntabwo bishimiye gusimbuza Ceesay kuri uwo mwanya, bagashinja Perezida Adama Barrow gushaka gushyiraho umuntu uzajya amukingira ikibaba ku birego bikomeje kumuvugwaho bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

Uwo mwanya Perezida Adama yawushyizeho Cherno Amadou Sowe wari usanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imari imbere mu gihugu ariko ntabwo aratangira imirimo.

Kuri uyu wa mbere, Polisi yoherejwe ku biro bikuru by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta kugira ngo Ceesay atabwe muri yombi, umusimbura we atangire imirimo kuko yari yanze kuva mu biro yakoreragamo.

Ubwo abo bapolisi bageraga ku biro bye, abakozi b’urwego rw’Umugenzuzi Mukuru bahanganye na bo ndetse n’amashusho acishwa kuri zimwe ku mbuga nkoranyambaga imbona nkubone.

Nyuma yo kubona ubundi bufasha, abapolisi basohoye shishi itabona Ceesay wari uri kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Icyo gikorwa gishobora gutuma urubyiruko rukomeje gusaba ko Perezida yasubiza mu mwanya Ceesay, rushobora kwigaragambya mu mujyi wa Banjul kugeza igihe icyifuzo cyarwo gishyizwe mu bikorwa.

Impirimbanyi mu bya politiki muri Gambia, Kemo Fatty, yavuze ko mu gihe Ceesay atagaruka ku buyobozi nk’Umugenzuzi Mukuru na Perezida Adama Barrow akwiye guhita ava ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Yanze ibyo mwamusabye none mumukuyeho ku mbaraga? Ntabwo se Abanya-Gambia turi kubireba? Niba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atagarutse mu biro bye uyu munsi, Perezida Barrow na we ave mu biro by’Umukuru w’Igihugu uyu munsi.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byari byasobanuwe ko kugena Ceesay nka Minisitiri w’Ubucuruzi byashingiye ku bushobozi n’uburambe afite bitandukanye n’ibivugwa n’abaturage byo gushaka kwivanga mu bikorwa by’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Polisi ya Gambia yakoresheje imbaraga mu gukura mu biro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Momodou Ceesay, nyuma y’uko yanze kuva kuri uwo mwanya
Polisi ya Gambia yakoresheje imbaraga mu gukura mu biro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Momodou Ceesay, nyuma y’uko yanze kuva kuri uwo mwanya