Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ayobora iki gihugu, yatsinzwe amatora yabaye ku wa 1 Ukuboza 2016, ndetse anashimira Adama Barrow ariko nyuma yaje kwisubiraho avuga ko atemera ibyayavuyemo.

Yakomeje gutsimbarara ndetse anatangaza ibihe bidasanzwe bizamara iminsi 90 ihwanye n’iyo Inteko Ishinga Amategeko yari yamwongereye kuri manda ye. Ibyo byatumye Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’u Burengerazuba (ECOWAS) ufata icyemezo cyo koherezayo ingabo zo kumwotsa igitutu ngo arekure ubutegetsi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Yahya Jammeh yavuye mu gihugu yerekeza muri Guinea Conakry, mbere yo kujya mu kindi gihugu kizamwemerera ubuhunzi bivugwa ko gishobora kuba Guinea Equatorial.

Jammeh yageze ku kibuga cy’indege aherekejwe n’imodoka nyinshi ndetse n’abantu benshi mu bamushyigikiye mbere y’uko yinjira mu ndege ndetse asoma Korowani yari yitwaje.

Mu bari bamuherekeje, abenshi barimo n'ingabo ze bafashwe n’ikiniga ndetse bararira ariko abandi muri Gambia bo biruhutsaga kuko bafataga ubutegetsi bwa Jammeh nk’ubwigitugu byatumye ibyishimo biba byinshi mu batuye umurwa mukuru Banjul.

Icyemezo cyo kuva ku butegetsi Jammeh yagifashe nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Perezida wa Guinea na Mauritania. Mu gihe cyo kuva mu gihugu, Jammeh yajyanye mu ndege imwe na Perezida Alpha Conde wa Guinea n’umufasha we.

Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, Jammeh yavuze ko yahisemo kurekura ubutegetsi nta maraso amenetse ndetse anashimira bikomeye abaturage bose b’iki gihugu.

Ku wa Kane w’iki cyumweru Adama Barrow yarahiriye muri Senegal muri Ambasade ya Gambia. Nyuma y’amakuru yo guhunga igihugu, Barrow yatangaje ko agiye gusubira mu gihugu cye vuba.

Barrow yatangaje kandi ko yifuza gushyiraho komite ishinzwe gukora iperereza ku byaha bishobora kuba byarakozwe ku butegetsi bwa Jammeh.

Marcel de Souza, Perezida wa Ecowas yatangaje ko abasirikare bari barohereje muri Gambia, bagiye gukurwayo, barekereyo bake bafasha kubungabunga umutekano.

Yahya Jammeh yaherekejwe n'abantu benshi bari bamushyigikiye
Yahya Jammeh yaherekejwe n'abantu benshi bari bamushyigikiye
Abaturage mu murwa mukuru bari benshi bishimira igenda rya Jammeh
Abaturage mu murwa mukuru bari benshi bishimira igenda rya Jammeh