Nyuma y’amatora yabaye kuwa 01 Ukuboza 2016, Yahya Jammeh yari yemeye ko yatsinzwe, ariko nyuma aza kwisubiraho, asaba ko hategurwa amatora “mashya kandi anyuze mu mucyo akayoborwa na komisiyo y’amatora itinya Imana kandi yigenga.’’
Nk’uko RFI yabitangaje, Ishyaka Alliance Patriotique Pour La Réorientation Et La Construction, APRC rya Jammeh, mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru nibwo ryatangaje ko rigiye kuregera Urukiko rw’Ikirenga.
Adama Barrow wamaze kwemezwa ko yatsinze amatora, aheruka kuvuga ko Jammeh nta burenganzira afite bwatuma amatora aseswa ngo asubirwemo bundi bushya.
Abakandida bari bahanganye mu matora uko ari batatu, itegeko ribagenera iminsi 10 y’akazi nyuma y’amatora ngo babe bamaze gutanga ibirego byabo niba bataranyuzwe n’amatora, ni ukuvuga bitarenze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2016, gusa hari ikibazo cy’ingengabihe kuko kuri uyu wa Mbere bizaba ari ikiruhuko muri Gambia.
APRC yatangaje ko ikirego bazagitanga kuwa Kabiri, cyaramuka cyakiriwe kikazasuzumwa n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga byavuzwe kenshi ko bagendera ku itegeko rya Yahya Jammeh.



















TANGA IGITEKEREZO