Perezida Adama yatsinze amatora y’Umukuru w’iki gihugu yabaye ku ya 1 Ukuboza 2016, ku majwi 43.3% mu gihe Jammeh we yagize 39.6%.
Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, Yahya Jammeh yabanje kubyemera ndetse anashimira uwari watowe n’abaturage. Gusa nyuma yaje kwisubiraho yemeza ko adashobora kurekura ubutegetsi Urukiko rw’Ikirenga rutaratangaza icyemezo cyarwo.
Perezida Barrow yabwiye BBC dukeshya iyi nkuru ko azarahira nkuko bitegenijwe ku itariki ya 19 Mutarama. Ati “Bizakomeza […] Nzaba Perezida ku wa 19”.
Yakomeje asaba mugenzi we (Jammeh) kugana inzira y’ibiganiro no kubaha Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho. Ati “Nitwe ubwacu dukwiye kwikemurira ibibazo nta wundi ubyivanzemo, ndatekereza ko ari byo by’ingenzi.”
Yavuze kandi ko ibiganiro bazagirana hagati yabo ari byo nzira yonyine yo gukemura ibibazo biri muri iki gihugu.
Abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’u Burengerazuba(ECOWAS), biteganyijwe ko bazasubira muri Gambia kugerageza kumvisha Jammeh kurekura ubutegetsi ku gihe giteganyijwe, bitaba ibyo hakaba hakifashishwa imbaraga za gisirikare.
Ejo kuwa Kane, Umunyamategeko wa Jammeh yasabye Urukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu gushyiraho ingingo ibuza Adama Barrow kurahira.
Kuri uwo munsi kandi, abadepite bo muri Nigeria batangiye kwiga ku mushinga wo guha ubuhungiro Jammeh mu gihe yaba yemeye kurekura ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO