Abana bapfuye isuzuma ryagaragaje ko bagiye bangirika zimwe mu nyama zo mu nda zirimo impyiko, nkuko AFP yabitangaje.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Gambia, Dr Mustapha Bittaye yemeje amakuru y’imfu z’abo bana.
Imiti yahagaritswe ni sirop z’ubwoko bune zivura inkorora zakozwe n’uruganda Maiden Pharmaceuticals Limited rwo mu Buhinde.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko iyo miti yabonetse gusa muri Gambia, icyakora ngo ishobora kuba yarakwirakwijwe no mu bindi bihugu ku Isi.
Iperereza rirakomeje ku ruganda rwakoze iyo miti ndetse no ku nzego zishinzwe kugenzura imiti zo mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!