Komisiyo y’amatora muri Gambia yemeje ko Jammeh yatsinzwe n’uwo batavuga rumwe Adama Barrow, ndetse nawe arabyemera anamuhamagara amwifuriza intsinzi, ariko nyuma yaje kwisubiraho, ndetse asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iyo baruwa ya Faye iriho na cachet ya Ambasade, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, iherekezwa n’amagambo nyir’ubwite yanditse agira ati “ndamenyesha inshuti, abavandimwe n’abanya Gambia bose ko nahamagariwe indi mirimo iwacu.”
Ambasaderi Faye yashimangiye ibyo yakomeje gusaba Jammeh agira ati “Ndizera neza ndetse ndasenga kugira ngo Perezida Jammeh arekure ubutegetsi ku neza abushyikirize umukuru w’igihugu watowe,Adama Barrow.”
Yasabye abayobozi by’umwihariko inzego z’umutekeno za Gambia, kurinda umutekano no kubaha intsinzi ya Perezida Barrow yabonetse mu matora yabaye ku wa 1 Ukuboza.
Ati “Nk’uwahoze ndi umusirikare mukuru, nigishijwe kubaha igihugu bwa mbere, ndizera neza ko ingabo nazo zizashyira imbere ibyifuzo by’abanya-Gambia bagaragaje ku wa 1 Ukuboza 2016.”
Sheikh Faye yahawe inshingano zo guhagararira Gambia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2015. Niwe muyobozi mukuru w’iki gihugu wabaye uwa mbere mu kwemera ko Perezida Jammeh yatsinzwe amatora ndetse anamusaba gushyikiriza ubutegetsi Barrow wabutsindiye.



















TANGA IGITEKEREZO